Isomere nawe aho Kagame na FPR bageze bakenesha abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru

Gakenke: Imiryango hafi 4000 isangira uburyamo n'amatungo

Yanditswe kuya 26-01-2015 – Saa 21:34′ na Izuba Rirashe

Imiryango 3722 yo mu mirenge 19 igize Akarere ka Gakenke mu Ntara y'Amajyaruguru yibanira n'amatungo mu nzu imwe.Iyi mibare yagaragajwe nyuma ya gahunda yashyizweho n'ubuyobozi bw'aka Akarere yo gusura urugo ku rundi, yakozwe nyuma y'aho hagaragariye indwara y'amavunja.

Ihene, intama, inkoko, inkwavu, imbeba za kijyambere, ingurube n'ayandi matungo magufi yoroshye kwibwa ni yo abana mu nzu na ba nyirayo cyangwa abayaragijwe.

Aya makuru yatangajwe na Déogratias Nzamwita umuyobozi w'Akarere ka Gakenke uvuga ko abaturage babana n'aya matungo kugira ngo batayiba, kuko byoroshye ko yibasirwa n'abajura.

 

Abaturage b'akarere ka Gakenke bicaye baganira n'ubuyobozi bw'ako karere (Ifoto: Kigali Today)

Nzamwita yagize ati “Imiryango twasanze ibana n'amatungo twabagiriye inama zo kurekera amatungo mu biraro, ndetse tubabwira ko nta bantu baziba amatungo yabo”.

Nzamwita yakomeje avuga ko bakajije amarondo mu baturage ndetse igihe hazaba habayeho ibikorwa by'ubujura bazaba baraye irondo bakaba bazabiryozwa.

Muri gahunda yo gusura urugo ku rundi irimo gukorwa muri iyi minsi mu Karere ka Gakenke hamaze gusurwa ingo zisaga ibihumbi 75 mu ngo ibihumbi 80 zituye ako Karere.

Mu gukaza ibikorwa byo guhashya umwanda, mu mpera z'umwaka w'2014, mu Karere ka Gakenke hakozwe umukwabu wo kureba abantu barwaye amavunja, abasaga 356 bakaba barafashwe ndetse bajyanwa kwa barahandurwa.

 

Izuba-Rirashe

Source: http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gakenke-imiryango-hafi-4000

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo