Genda Rwanda waragowe! Minani amaze guhaga amafiriti mu Budage none ngo ashyizeho umutwe wa gisirikare! Ngaho se manuka i Rutshuru.

Havutse undi mutwe w'ingabo urwanya ubutegetsi bwa Perezida Kagame!
Minani

Itangazo No 001/OP.F/01/15 ryo kuwa 28 Mutarama 2015

 

Ishyaka ISANGANO-ARRDC Abenegihugu  riramenyesha abanyarwanda n'abanyamahanga ko kuva kuri iyi tariki iri tangazo rishyiriweho umukono, ISANGANO rihindutse mouvement politico-militaire de libération (ishyaka rya politiki rifite ingabo zo kubohora igihugu). Iki cyemezo cyafashwe nyuma y'ubufatanye no kwishyira hamwe hagati y'ISANGANO-ARRDC ABENEGIHUGU  na Forces pour la Protection du Peuple (FPP-Abajyarugamba) bigakora umutwe umwe rukumbi w'ISANGANO ukorera hamwe Politiki, diplomasi no kubohora igihugu.

 

Ikicaro gikuru cya FPP-Abajyarugamba ubu kibarizwa  i Rutshuru muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC). Commandant ukuriye ishami ry'abasirikare ni Colonel Amani Simplice. Akaba yungirijwe n'abasirikare bandi bakuru bafite imirimo itandukanye. Umuvugizi wa gisirikare  ni Capt MAYANGA  ubarizwa kuri Tel 00243821850827 (N.B:azajya yemera kuvugana gusa n'abanyamakuru ba Radiyo, televiziyo, ibinyamakuru n'abandi bantu bafite ibyo bahagarariye). Abafite andi matsiko y'ibindi bifuza kumenya batwandikira kuri email: isangano.arrdc@gmail.com.

 

ISANGANO riboneyeho kandi kwifuriza abanyarwanda umunsi mwiza wa Demokarasi twizihiza ishingwa rya Repubulika y'u Rwanda tariki 28 Mutarama 1961. Tuzirikane cyane intwari z'abanyarwanda zitanze zikagobotora u Rwanda ku butegetsi bwari bwarapfukiranye Rubanda nyamwishi mu icuraburindi rya gihake, uburetwa, ubuja, ikinyoma, ubwicanyi, kwikuza, n'ibindi bibi byaranze ingoma ya cyami mu myaka ikabakaba 500.

 

Bishyiriweho umukono mu Budage tariki 28 Mutarama 2015

 

1. Jean Marie Vianney Minani,

Umuyobozi  Mukuru w'ISANGANO (sé)

n'i Rutshuru muri RDC:

2. Col Amani Simplice

Commandant des FPP-Abajyarugamba. (sé)

3. Lt Col. Gilbert KANUMA

Commandant-Adjoint des FPP-Abajyarugamba et chargé des relations de coopération avec d´autres mouvements de libération (sé)

4. Cpt Mayanga, Porte parole FPP-Abajyarugamba (sé)

Tel 00243821850827

5. Major Simon Samuel BYUKUSENGE,

conseiller particulier du Président ISANGANO et  chargé des affaires militaires et liaison de FPP-Abajyarugamba (se)

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo